IMPORTANT
NOHERI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE
Amahoro y’imana abane namwe!
turizera ko mwese muraho kandi ibiruhuko birimo kugenda neza.
Reka uyu mwaka w’ 2010, uzababere uw’amata n’ubuki.
ITANGAZO
Turifuza ko umuntu wese(umunyeshuri ubarizwa muri kurere) ubona iri tangazo ko yakwihutira gusubiza yoherereza e-mail kuri iyi ikurikira uwihoyves@yahoo.fr atumenyesha ko yabonye iri tangazo kugirango bidufashe gukomeza guhana amakuru kuko ni ibyingenzi cyane.
Turabamenyesha ko amashuri azatangira mu kwezi kwa Gashyantare(February), taliki ya 1.
Kurera irongera kubamenyesha ko ibijyane no kwishura imipire ya uniforme ko itari yabifatira ibyemezo. Ni ukuvuga ko buri munyeshuri azirihira umupira wa uniforme. Habaye ikindi gihinduka, bikaba ngombwa yuko tubishurira iyo mipira ya uniforme nabyo tuzabibabwira.
Abanyeshuri barangiza umwaka wa gatatu
Turamenyesha abanyeshuri bose barangije mu mwaka wa gatatu (s3) 2009 barihirwaga na kurera ko batumenyesha aho bazigira umunsi amanota ya examen d’etat zizasohoka n’aho bazigira kugirango dukomeze dukorane.
Mushobora kutumenyesha muhamagaye kuri 0788800949 cyangwa mukandika kuri iyi e-mail uwihoyves@yahoo.fr .
Tubifurije gutsinda neza.